54. Harihw' Icyo Nkwaka Mwami

1.

Harihw' icyo nkwaka Mwami, 
Nubwo mpora ngucumuraho,
Unyejeshe, Unyejeshe! 
Amazi cyangw' umuriro.

Gusubiramo:

Mpanagurwe hose Mwami!
N' umuriro nib'ushaka. 
Nkir' ibyaha, Birimburwe. 
Nkir' ibyaha, Birimburwe.

2.

N' untunganiriz' ubwenge, 
Nzanezerwa nzagusingiza;
Arik'umutima wera,
Urutaho, Urutaho.

3.

Ninezw' umutima wanjye,
Niho nzunguk' ubwenge bwose,
Mbubwirijwe nawe Mwami, 
Bwo mw' ijuru, bwo mw' ijuru.

4.

Njya nirind' ibicumuro,
Nkitonder' ibyo ntekereza. 
Mwami n'ibyo nkora byose,
Ntabwo nera, Ntabwo nera.

Comments

Popular posts from this blog

70. Igihe Yes' Azakorany' Amoko

59. Yesu Mukunzi Wanjye

65. Nkunda Kwiringira Yesu