Posts

56. Nahabiye Kur' Imana

1. Nahabiye kure y' Imana, Ndahabuts' ubu. Nari naratinze mubyaha, Noneho ndaje. Gusubiramo: Reka nze, Reka nze! Ntabwo nzongera. Nyemerer' umbabarire! Mwami nyakira! 2. Narapfapfany' imyaka myinshi, Ndahabuts' ubu. Ndakwitwarahocyane nkiza, Noneho ndaje. 3. Ndembejwe n' ibyaha no kugwa, Ndahabuts' ubu.  Niringiy'urukundo rwawe, Noneho ndaje. 4. Yesu yamviriy' amaraso, Ndahabuts' ubu.  Ubwe ni we wankizagusa, Noneho ndaje. 5. Wumv' amaganya yanjy' unkize, Ndahabuts' ubu. Nyeza Mwaminse n' urubura, Noneho ndaje.

55. Har' Ubwo Wasanze Yesu?

1. Har' ubwo wasanze Yesu ng' ukire? Se wuhagijw' amaraso ye? Ubu wizeye rwos' imbabazi ze? Se wuhagijw' amaraso ye? Gusubiramo: Wogejwe (wogejwe) na Yesu (na Yesu)? Watunganijwe n' amaraso (maraso)? Har' ubwo yakwuhagij' amaraso? Mbes' imyambaro yaw' irera? 2. Mbes' ugendana na Yesu iteka? Se wuhagijw' amaraso ye?  Mbes'ujy' ubana n' uwari wabambwe? Se wuhagijw' amaraso ye? 3. Umukwe n' az' uzab' umwiteguye? Se wuhagijw' amaraso ye? Mbes' uzakundirwa kujya mw' ijuru? No gukizwa n' amaraso ye? 4. Hung' ibyaha jy' ukor' ibitunganye! Wejeshw' amaraso yaYesu! Har' isokw itemb' ikiz' imitima. Wejeshw' amaraso ya Yesu!

54. Harihw' Icyo Nkwaka Mwami

1. Harihw' icyo nkwaka Mwami,  Nubwo mpora ngucumuraho, Unyejeshe, Unyejeshe!  Amazi cyangw' umuriro. Gusubiramo: Mpanagurwe hose Mwami! N' umuriro nib'ushaka.  Nkir' ibyaha, Birimburwe.  Nkir' ibyaha, Birimburwe. 2. N' untunganiriz' ubwenge,  Nzanezerwa nzagusingiza; Arik'umutima wera, Urutaho, Urutaho. 3. Ninezw' umutima wanjye, Niho nzunguk' ubwenge bwose, Mbubwirijwe nawe Mwami,  Bwo mw' ijuru, bwo mw' ijuru. 4. Njya nirind' ibicumuro, Nkitonder' ibyo ntekereza.  Mwami n'ibyo nkora byose, Ntabwo nera, Ntabwo nera.

53. Mwuka Wera Muyobozi

1. Mwuka Wera Muyobozi, Ube hafi y' abakristo! Mfat' ukubokonyobora, Nd' umugenzi ku gahinga. Abananiwe bishima, Ubwo bumv' ijwiryiza,  Ribabwira: Bagenzi mwe, Nimuze mbagez' iwanyu! 2. Ntuduhemukir' iteka, Ntabwo wanga kudufasha.  Dukomezetukwizera, Dukabakabe hijimye.  Amakuba n' aboneka, Imitima n' ikuka, Ijwi riti: Bagenzi mwe, Nimuze mbagez' iwanyu! 3. Tumaz' imirimo yacu, Dutegereze gukizwa. Dusigarany' iby'ijuru, Twibaze ko twanditsweyo. Twikingir' ibidutera, No kwiringiraYesu. Ijwi riti: Bagenzi mwe, Nimuze mbagez' iwanyu!

52. Ngwino Soko Y' Umugisha

1. Ngwino soko y' umugisha, Mp' umutim' ugushima.  Migez'idakama myiza, Tugusingize cyane.  Unyigishe kukuramy' iteka, Kandimeny' ubwiza bwawe.  Kwiringir' ubwami bwawe, Kunyuzuz' urukundo. 2. Nshyir' ahw' icyibutso cyanjye, Niho ngeze kubwawe.  Ndizeyeyuk' uzanjyana, Nger' iwaw' amahoro.  Yesu yantaruye nazimiye, Narindi kure y' Imana;  Ashaka kunkiz' urupfu, Yatanz' ubugingo bwe. 3. Ndimw' ubwishyu bwawe Mwami, Bw' imbabaz' ungiriye.  Nyigizabugufi bwawe, Meny' urukundo rwawe.  Ngoswe n' ibingerageza byinshi,Ngo ndek' iyo Mana nkunda.  Akir' umutima wanjye Undinde nkire rwose.

58. Jy' Uganza Mwami w' Iteka

1. Jy' uganza Mwami w' iteka, Bose bakuramye! Nimuzan' ikambary' ubwami bwe, Ab' Umwami wa bose! Nimuzan' ikamba ry' ubwami bwe, Kw' ari we Mwami wa bose. 2. Batowe mwe b' Israeli, Mwa nkehwe mwe nkeya, Muramy'ubakirish' imbabazi, Ab' Umwami wa bose!  Muramy' ubakirish' imbabazikw' ari we Mwami wa bose. 3. Amoko yose yo hasi, N' imiryango yose,  Bose bajye bamwubaha cyane! Ab' Umwami wa bose.  Bose bajye bamwubaha cyane! Kw' ari wemwami wa bose. 4. Muze tumuririmbire, Tumupfukamire,  Tumusingize no kumushima, Ab' Umwami wa bose.  Tumusingize no kumushima, Kw' ari we Mwami wa bose.

57. Bayoboke Nimurangurure

1. Bayoboke nimurangurure, Mwamamaz' ubutumwa mw' isi yose. Nimugwiz' ayo makuru mu bantu! Abashaka nibaze. Gusubiramo: Uwemey' aze! Uwemey' aze!  Nimubimenyesh'abatuye hasi!  Umubyey' aratarur' abana be, Abashaka nibaze. 2. Ushaka kuza yitindiganya, Niyinjir' irembo riruguruye. Umwami ni we nzira y' ubugingo, Abashaka nibaze. 3. Ushaka wese n' agire bwangu! Kand' agir' ubutwari yihangane. Ushaka wes' azahabw' ubugingo, Abashaka nibaze.