72. Har' Imanz' Ubu

1.

Har' imanz' ubu; Nta kitarondorwa. Mbese tuzamera dute?
Tugez' imbere y' umucamanza, Abony' ibyo twakoze byose?

Gusubiramo:

Tuzakizwa n' ik' uwo munsi? 
Tuzakizwa n'ik' uwo munsi? 
Mbese tuzaba twiringanije? 
Cyangwa tuzatsindwa n'ibyaha?

2.

Zatangiriye mu basinziriye, Zizaza no mu bariho.
Tuzasuzumirwa mu byanditswe, Nibyo bizaduhamya rwose.

3.

Tuzavug' iki tugeze mu manza, Ibitabo bibumbuwe,
Umuntu wes'abwiw' imanza ze, Atakibon' umurokora?

Comments

Popular posts from this blog

70. Igihe Yes' Azakorany' Amoko

59. Yesu Mukunzi Wanjye

65. Nkunda Kwiringira Yesu